Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

SUDANI Y'EPFO: Abapolisi b?u Rwanda bifatanyije n?abaturage mu gikorwa cyo gutera ibiti

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa  bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo, mu Ntara ya Upper Nile-Malakal bagize itsinda RWAFPU1-7, kuri uyu wa Kabiri tariki ya  4 Ukwakira, bifatanyije n?abaturage mu gikorwa cyo gutera ibiti ahakikije inkambi.

Ni igikorwa bafatanyije n'abapolisi bakora mu buryo bwihariye (IPOs) ndetse n'abaturage batuye mu nkambi, kikaba kigamije kubahuza n?abaturage mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano n?ituze rusange bashyize hamwe ndetse no kubakangurira kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Ibiti byatewe bigizwe n?ingemwe ziri mu moko atatu ariyo Manga, Nimu na Cotto mu ndimi zo muri icyo gihugu, byahumbitswe n?abapolisi b?u Rwanda, bikaba byatewe  ku muzenguruko w'inkambi.

Uyu muhango kandi witabiriwe  n'Uhagarariye Umuryango w'Abibumbye muri iyo Ntara, ushinzwe umutekano w'inkambi; Brig Gen. Monica Sebili Monsekiang, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Mu ijambo, rye Brig Gen. Monsekiang yavuze ko kubungabunga ibidukikije ari igikorwa cy?indashyikirwa kandi biri mu nshingano z?Umuryango w?Abibumbye.

Yagize ati: "Mbere na mbere ndashimira abapolisi b?u Rwanda uburyo badahwema guharanira umutekano w'abaturage bari mu nkambi barenga ibihumbi 59, bakitanga batizigamye haba ku manywa ndetse na nijoro.  Mboneyeho umwanya wo kubashimira  umwete n?umurava mwagaragaje ubwo hakirwaga ibihumbi birenga 15 biyongeraga mu nkambi mu kwezi gushize. Ndabashimira by?umwihariko kuri iki gikorwa cyo gutera ibiti ku nkambi dushinzwe kurinda, igikorwa umuryango w'Abibumbye ushima kandi uha agaciro gakomeye kuko biri no mu nshingano zawo zo kubungabunga ibidukikije."

Brg Gen. Monsekiang yakanguriye abaturage ba Malakal kuzakomeza kubibungabunga, abasaba kurushaho kwitabira kujya bakomeza umuco wo gutera ibiti byinshi kuko bifite akamaro kanini ku buzima bw?abantu n?ibindi binyabuzima.



Umuyobozi w'itsinda ry'abapolisi b?u Rwanda bari mu butumwa, Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Ngendahimana, yavuze ko umushinga wo guhumbika ibiti wateguwe n?itsinda abereye umuyobozi (RWAFPU1-7) nyuma yo gusanga ari ngombwa kuko abaturage ari abafatanyabikorwa beza mu kazi kabo ko gucunga umutekano.

Yagize ati:? Gutera ibiti ni umuco dukomora kuri gahunda igihugu cyacu cyimakaje yo kubungabunga ibidukikije bitewe n?akamaro ntagereranywa  k'ibiti mu kubungabunga urusobe rw?ibinyabuzima. Niyo mpamvu rero twatekereje ko ibyo byiza tutabyihererana ahubwo dukwiye kubigeza no ku bo dushinzwe kurinda n?abo dukorana. Turabasaba kujya mubibungabunga kandi  namwe  mukarushaho gutera byinshi."

Umuyobozi w'inkambi  Yoawnes Kimo Deng yavuze ko iki gikorwa cyo gutera ibiti mu nkengero z'inkambi batuyemo ari ubwa mbere kibayeho, ashimira Polisi y?u Rwanda kuba yarabageneye iyo mpano.

Yashimangiye ko bazihatira kubibungabunga kandi nabo bagatera ibindi kuko bamaze gusobanukirwa akamaro kabyo.

Iki gikorwa cyo gutera ibiti cyakurikiwe n'igikorwa cyo gutanga impano igizwe n?inkweto z?imvura zizwi nka ?bote? 100 zahawe urubyiruko rw'abasore n'inkumi rukora irondo mu rwego rwo kwicungira umutekano imbere mu nkambi aho rufatanya n?abapolisi b?u Rwanda mu gucunga umutekano w?iyo nkambi.