Itsinda ry'abaganga b'abapolisi n'abasirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo mu ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal, batangije ibikorwa byo kuvura ku buntu impunzi zavanywe mu byabo n'intambara.
Ni ibikorwa byatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe bihuje itsinda ry'abapolisi (Rwanda Formed Police Unit RWAFPU-1) ifatanije na batayo y'abasirikare b'u Rwanda nabo bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye (UN) mu kubungabunga amahoro muri aka gace, bafatanije n'imiryango mpuzamahanga yita ku kiremwa muntu batangije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura.
Umuyobozi w'itsinda ry'abapolisi ba RWAFPU-1 Chief Superintendent of Police (CSP) Faustin Kalimba, yavuze ko iki gikorwa kizamara iminsi ine kikaba ari kimwe mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza, no kurengera abasiviri bavanwe mu byabo n' intambara yabaye muri iki gihugu.
Ku munsi wa mbere abaganga bavuye abantu
177, bakaba bibanze ku bantu barwaye indwara ya Diyabete ndetse n' umuvuduko w'amaraso.
CSP Kalimba yasoje avuga ko mu bo bavura abo basanze barembye cyane babohereza ku rwego rwisumbuye (UN Level II Clinic) kugira ngo bahabwe ubufasha bwisumbuye, abandi na bo bagahabwa inama z'uko bajya bisuzumisha kenshi bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze kugira ngo barusheho kubusigasira.


Kinyarwanda
English











