Kuri uyu wa 30 Werurwe nibwo Polisi y’u Rwanda yashyikirije ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza mu Rwanda ibijyanye n’itumanaho( IHS Rwanda ltd) batiri 32 zari zaribwe muri iki kigo.
Guhera tariki ya 25 Werurwe 2021 abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ubujura nibwo batangiye igikorwa cyo gushakisha abantu bacyekwagaho kwiba batiri (Batteries) zabaga ku minara y’ikigo gishinzwe gukwirakwiza itumanaho mu Rwanda (IHS RWANDA LTD). Muri icyo gikorwa ku ikubitiro habanje gufatwa abantu bane, bafatanwa batiri 32 bakaba baraziguraga zibwe, bakazigura mu buryo bwo kugura ibyuma bishaje ibyo bakunze kwita inyuma.
Ubwo Polisi y’u Rwanda yashyikirizaga ubuyobozi bw’ikigo cya IHS RWANDA LTD izi batiri zari zaribwe, uwari uhagarariye ubuyobozi bw’iki kigo ari nawe ushinzwe umutekano muri icyo kigo, Kabanguka Nathan yashimiye Polisi avuga ko guhera mu mwaka wa 2017 bagize ikibazo cyo kwibwa bimwe mu bikoresho byo ku minara yabo birimo; amabatiri, mazutu n’insinga z’amashanyarazi ariko cyane cyane bakibwa amabatiri.
Yagize ati “Kuva icyo gihe batangira kutwiba batwibye batiri zirenga nka 500 ariko bageze hagati baracogora bongeye kubura ingeso yo kutwiba uyu mwaka, aho muri uyu mwaka bamaze kwiba batiri zigera kuri 60 hano muri Kigali gusa. Ariko aho tubimenyesheje Polisi y’u Rwanda ko hari abajura biba batiri ku minara yacu batangiye gukurikirana abo bajura ndetse bamwe baranabafata ibintu dushimira Polisi y’u Rwanda cyane.”
Kabanguka amaze gushyikirizwa na Polisi y’u Rwanda batiri zigera kuri 32 zafashwe yongeye gushimira Polisi ku kazi keza ikora ka buri munsi ko gufata abakora ibyaha bitandukanye.
Ati “Turashimira Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano bakorana, kuko bariya bantu batwibaga twebwe ntabwo twari gupfa kubatahura ariko turashimira Polisi ubufasha baduhaye tukaba tubashije kongera kubona zimwe muri batiri zacu.”
Uyu muyobozi yavuze ko nk’ikigo cyabo nabo bagiye kureba uko bakaza umutekano ku minara yabo kubera ko iyo bibye ibikoresho bihungabanya itumanaho mu gihugu ugasanga bigize ingaruka mu itumanaho ku baturage bose muri rusange.
Yavuze kandi ko bazakomeza gukorana na Polisi kugira ngo nabasigaye batarafatwa bazafatwe. Yibukije abaturage ko ibi ari ibikorwa remezo bifitiye akamaro igihugu cyose bityo ko iyo bahungabanyije umunara baba bahungabanyije itumanaho mu gihugu hose muri rusange bakaba basabwa kubyirinda no gutanga amakuru y’ababikora.
Kinyarwanda
English










