Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda bwasuye ikipe ya Police FC aho iri mu mwiherero

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nzeri Umuyobozi wa Polisi y?u Rwanda wungirije ushinzwe imiyoborere n?abakozi, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza yasuye ikipe ya Police FC aho iri mu mwiherero mu myitozo mu Karere ka Ngoma. Ni uruzinduko  rugamije kuba hafi abakinnyi n?abayobozi b?iyi kipe mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza amarushanwa ari imbere.

Ubwo yaganirizaga abakinnyi,abatoza n?abandi bayobozi b?ikipe ya Police FC, DIGP/AP Ujeneza yababwiye ko abazaniye ubutumwa bwa Polisi y?u Rwanda bwo kubatera ingabo mu bitugu ngo bakomeze kwitegura neza uyu mwaka w?imikino ugiye gutangira wa 2021-2022.

Yagize ati? Nk?ibisanzwe twaje kubereka ko ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda bubari inyuma, bubashyigikiye, nabazaniye ubutumwa bwa Polisi y?u Rwanda bwo kubabwira ko tubari inyuma mu myiteguro yose murimo.Turabasaba namwe kuzitwara neza mu marushanwa yose ari imbere.?

Umutoza mushya wa Police FC, Francis Nuttall Elliot yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda uburyo bahora hafi y?ikipe abasezeranya ko bazakora  ibishoboka byose bakitwara neza.

Ati? Kuva nagera muri iyi kipe nubwo ari igihe gito ariko nshima uburyo abayobozi ba Polisi y?u Rwanda bita ku ikipe ya Police FC. Ibyo ikipe ikenera ibibonera ku gihe, ibyo ubuyobozi butugomba bitangwa kare, niyo mpamvu natwe tugomba gukora ibishoboka byose tukitwara neza mu marushanwa ari imbere.?



Yakomeje avuga ko abakinnyi bose bameze neza barimo gukora  imyitozo ndetse ko hatagize  igihinduka tariki ya 02 Ukwakira 2021 Police FC izakina umukino wa gicuti na Musanze FC nayo yo mu kiciro cya mbere mu Rwanda.

Kuva umwaka w?imikino warangira wa 2020-2021 ikipe ya Police FC yakoze impinduka zitandukanye aho abari abatoza bayo basezerewe hakaza abashya aribo Francis Nuttall Elliot nk?umutoza mukuru, akaba yungirijwe na Alain Kirasa nk?umutoza wungirije. Kuri ubu kapiteni w?ikipe ni Nshuti Dominic Savio, iyi kipe kandi iheruka kuzana Hakizimana Muhadjiri imukuye  mu ikipe ya AS Kigali.