Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

UMUTEKANO WO MU MUHANDA: Moto 80 zafatiwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kurwanya gupakira imizigo irengeje ubushobozi bw'ibinyabiziga

Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda riributsa abatwara ibinyabiziga bitandukanye ko gutwara imizigo irengeje ubushobozi bwabyo rimwe na rimwe bigatera impanuka cyangwa bigahungabanya ubwisanzure bw'abagenzi ndetse  bigahisha nimero iranga ikinyabiga  bityo ikinyabiziga cyagize uruhare mu makosa yo mu muhanda ntikibashe kumenyekana bitewe n'umuzigo kikoreye ko bitemewe Kandi ko bihanirwa.

Umuvugizi w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko Polisi y'u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya abantu batwara ibinyabiziga cyane cyane moto bagapakira imizigo irengeje ubushobozi bwa moto batwaye rimwe na rimwe ntibabashe kureba neza ibinyabiziga bibaturuka inyuma cyangwa nimero ziranga ibinyabiziga byabo ntizigaragare, ko ibyo binyuranyije n'amategeko Kandi ko Polisi y'u Rwanda izakomeza ibikorwa byo kurwanya abica amatwi bagakomeza gukora bene ibi bikorwa.

Yakomeje agira ati:" Mu bikorwa byakozwe mu cyumweru gishize, abamotari bagera kuri 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali, batwaye imizigo irenze ubushobozi bw'ibinyabiziga batwaye."

"Abamotari bafashwe ni abari batwaye imifuka minini kandi myinshi ku buryo yababuzaga kureba inyuma ngo babone ibindi binyabiziga bibaturuka inyuma ndetse bikagaragara ko byari bibabangamiye mu kuyobora neza moto bitewe n'uburemere bw'imizigo, rimwe na rimwe bikanateza impanuka."

"Moto zafashwe mu mujyi wa Kigali, inyinshi muri zo zafatiwe Downtown, Nyabugogo na Kimisagara, akenshi zikaba zari zitwaye ibiribwa."

Umuvugizi wa Polisi w'Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yagize ati:" Guheka imizigo irenze ubushobozi bwa moto ni imwe mu mpamvu ishobora guteza impanuka biturutse kuri bamwe mu batwara moto bishimira amafaranga bakirengagiza ubuzima bw'abantu batwaye ndetse n'abandi bakoresha umuhanda."

SP Irere yagiriye inama abazi ko bakoresha moto zabo mu gupakira imizigo irenze ubushobozi bwa moto zabo kubyirinda anasaba abazitega bazi ko bafite bene iyi mizigo rimwe na rimwe ihisha nimero ziziranga ko bitemewe Kandi ko biteza impanuka.