Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Benin yasuye u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y?u Rwanda, IGP Dan Munyuza, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nzeri, yakiriye mugenzi we wa B?nin, Director General of Police, Soumaila Allabi Yaya bagirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye hagati y?inzego za Polisi z?ibihugu byombi.

Iyi nama yahuje abayobozi ba Polisi ku mpande zombi yabereye ku cyicaro cya Polisi y?u Rwanda ku Kacyiru, yanitabiriwe n?abayobozi bakuru ba Polisi bungirije; DIGP Felix Namuhoranye, ushinzwe bikorwa na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ushinzwe imiyoborere n?abakozi.

IGP Munyuza yavuze ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye mu gushimangira ubufatanye mu by?umutekano hagati y?u Rwanda na B?nin.

Yagize ati: "Uru ruzinduko rushingiye ku bufatanye bwiza buri hagati y?u Rwanda na B?nin nk?uko abayobozi b?ibihugu byacu byombi; Perezida Paul Kagame na Perezida Patrice Talon, bashyizeho urufatiro rukomeye tugomba gufatanyiriza hamwe mu kurinda umutekano n?ituze rusange ku baturage bacu."

Yakomeje agira ati: ?Uwo ni umusingi usaba inzego zombi za Polisi guhuriza hamwe imbaraga ndetse n?ibikorwa byiza byo kurwanya ibyaha by?ikoranabuhanga, n?ibyambukiranya imipaka.

IGP Munyuza yavuze ko izi ngamba zizoroshya uburyo bwo gushyiraho inzira zifatika zo guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka ndetse n?iterabwoba bikomeje guhungabanya umutekano w?umugabane.

Yongeyeho ko ubwo bufatanye buzarushaho kunoza uburyo bwo kungurana ubumenyi, harimo amahugurwa, ubufatanye mu bijyanye n?ubumenyi n'umutungo hagamijwe guteza imbere ubushobozi bw'abapolisi b'ibihugu byombi.

Ku ruhande rwe, DG Soumail Allabi Yaya, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itanu, yavuze ko umubano usanzwe uhuza ibihugu byombi ugiye no guhuza inzego zombi za Polisi.

Yagize ati:? Nzi neza ko mwabashije kugira ubunararibonye bwo kurwanya iterabwoba kandi turashaka gukuramo isomo rizadufasha kubaka igihugu cyacu, cyugarijwe kuva mu bihe byashize n?imyigaragambyo ikomeye yatewe n?abantu badaha agaciro kubahiriza amategeko.?