Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi wa Polisi ya Namibia ucyuye igihe yashimye ubufatanye na Polisi y'u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Namibia ucyuye igihe, Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga yashimye u Rwanda kuba "umufatanyabikorwa ukomeye" mu mikoranire ya Polisi zombi.
Lt. Gen. Ndeitunga ibi yabivuze mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Kanama, wo guhererekanya ububasha hagati ye na mugenzi we umusimbuye ku mwanya wo kuyobora Polisi ya Namibia, Maj. Gen. Joseph Shimweelao Shikongo, umuhango wabereye muri Kaminuza ya Polisi ya Israel Patrick Iyambo, iherereye mu mujyi wa Windhoek muri Namibiya.

IGP Dan Munyuza yitabiriye uyu muhango ku butumire bw'uwahoze ari mugenzi we ucyuye igihe, Lt. Gen. Ndeitunga, wamushimiye kuba yarubahirije ubwo butumire kandi agakomeza umubano mwiza hagati y?inzego zombi za Polisi.

Guhera mu mwaka wa 2015, nibwo Polisi y? u Rwanda (RNP) na Polisi ya Namibia zasinye amasezerano y?ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n?amahugurwa.

Abapolisi bakuru 15 ba Namibiya nibo bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y? u Rwanda, mu gihe umupolisi umwe akaba ari kwiga amasomo nk'aya muri iri shuri, abapolisi babiri nibo basoje amasomo abinjiza mu rwego rwa ba Ofisiye bato mu ishuri rya Polisi y? u Rwanda.

Uwo muhango wari unogeye ijisho wo guhererekanya ububasha wayobowe na Minisitiri w?ubutegetsi bw?igihugu, abinjira n'abasohoka, umutekano n?ituze rusange mu gihugu cya Namibia, Dr. Albert Kawana.

Wanitabiriwe kandi n?abandi bayobozi bakuru muri guverinoma, Abadepite, n?Abadipolomate, barimo uhagarariye igihugu cy?u Rwanda muri Namibia, Ambasaderi Eugene S. Kayihura.



Umuyobozi Mukuru mushya wa Polisi ya Namibia, Maj. Gen. Shikongo, wahawe ikimenyetso cy?ubutegetsi n?uwo yasimbuye, mbere yari umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije  ushinzwe ibikorwa.

Wasoma inkuru ijyanye ni iyi: IGP Munyuza yasuye Polisi ya Namibiya

Nyuma IGP Munyuza na Ambasaderi Kayihura bifatanije n?abandi banyacyubahiro gushyira indabo ku rwibutso ruherereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi, mu rwego rwo guha icyubahiro abapolisi n?abasivili barenga 145 bahashyinguye, bakoreraga Polisi ya Namibia.