Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Zambia ushinzwe imiyoborere, DIGP Doris Nayame Chibombe n?intumwa ayoboye basuye abapolisi b'u Rwanda bakorera mu Ntara y'Iburengerazuba.
Muri uru ruzinduko aba bashyitsi bakiriwe n?Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Edmond Kalisa.
ACP Kalisa yasobanuriye aba bashyitsi imiterere y'iyi Ntara n'ibyaha bikunze kuhagaragara n'uko Polisi y'u Rwanda ikorana n'izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyo byaha.
Yagize ati? Muri iyi Ntara hakunze kugaragara ibyaha byo gukupita no gukomeretsa, ubujura, ibiyobyabwenge,ubucuruzi bwa magendu no gufata abana b'abakobwa ku ngufu. Dukorana n'izindi nzego zaba iz'umutekano n'abaturage mu gukumira no kurwanya ibi byaha, inaha higanje ubucuruzi bwa magendu n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge byinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa rwihishwa bivuye mu gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo."

Aba bashyitsi banasuye inyubako n'ibindi bikorwaremezo bifasha abapolisi gusohoza neza inshingano zabo nk'amacumbi abapolisi bararamo, aho bafatira amafunguro. Banasuye umupaka wa la Corniche birebera uko abapolisi bagenzura urujya n'uruza rw'abambuka umupaka hifashishijwe ikoranabunga.
DIGP Doris Nayame Chibombe n'intumwa ayoboye banasuye uruganda rw'ibinyobwa rwa Brasserie basobanurirwa imikorere y'urwego rwigenga ruhacunga umutekano.
DIGP Doris Chibombe yishimiye uko yakiriwe muri iyi Ntara ndetse agaragaza ko yishimiye serivisi Polisi y'u Rwanda ihatangira.
Yagize ati? Twabonye ukuntu iyi Ntara ihana imbibi n'Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakaba hagaragara ibyaha bya magendu n' ibiyobyabwenge. Mu mikoranire n'izindi nzego mugerageza guhashya ibyo byaha, twanabonye ibikorwaremezo mufite kandi bigezweho bifasha Polisi yanyu gusohoza neza inshingano ifite."
DIGP Doris Nayame Chibombe n?intumwa ayoboye eshatu bari mu Rwanda mu ruzinduko rw?akazi ruzamara iminsi itandatu. Tariki ya 07 Gashyantare basuye Polisi y?u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru,tariki ya 9 basuye ishuri ry'amahugurwa rya Polisi PTS-Gishari.
Kuva mu mwaka wa 2015 Polisi y'u Rwanda n'iya Zambia bafitanye amasezerano y?imikoranire agamije gushimangira umutekano w'abaturage b'ibihugu byombi. Harimo kurwanya ibyaha binyuze mu guhanahana amakuru , kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge n'icuruzwa ry'abantu, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse ayo masezerano akubiyemo n'ibijyanye no guhanahana amahugurwa n'iterambere.


Kinyarwanda
English











