RNP News

Ku cyumweru, 12 Ugushyingo, 2017

[AMAFOTO]: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano bakoze umuganda mu gihugu hose

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017 urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano bakoze umuganda mu gihugu hose rwakoze umuganda, mu rwego rw’igihugu ukaba wabereye mu karere ka Rubavu umurenge wa Nyamyumba

Ushinzwe amahugurwa mu buyobozi bw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano mu rwego rw’igihugu Jean Bosco Mutangana, yacuze ati:” Dufite intego ivuga iti: Uruhare Rwange, Twubake u Rwanda Twifuza Dusigasira Ibyagezweho” . Iyi ntego tuzakomeza kuyigenderaho kandi tuzayigeraho kubera ibikorwa biteza imbere igihugu  nk’uyu muganda twakoze uyu munsi.”

Yakomeje avuga ati:”Turacyari urubyiruko kandi abanyamuryango bacu twishimiye gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka igihugu  cyacu tugamije kukigeza kure.”

Yakomeje avuga ati:”Tuzakomeza kwitanga mu bikorwa nk’ibi by’umuganda, kandi tuzaharanira ko na barumuna bacu ibi bikorwabazabigira ibyabo.”

Uyu muganda wabereye mukarere ka Rubavu wari witabiriwe n’abanyamuryango barenga 400 bakaba banagabiye abaturage batishoboye imiryango 7 yo  mu mudugudu  wa Rambo.

Mutangana yavuze ko izi ngurube zose hamwe zifite agaciro k’ibihumbi 105,000

yatanzwe n’abanyamuryango bakomoka mu karere ka Rubavu.

Muri uyu muganda kandi banashije ikibanza cy’ahazubakwa ishuri mu minsi iri imbere.

Mutangana yashimye uruhare rwabo nk’urubyiruko, kandi ko bazakomeza kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka 7 ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

 Mutangana yavuze ko bagiye gukomeza kwita no kubungabunga amashyamba, isuku n’isukura n’umutekano.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu Janvier Murenzi, yashimye uruhare uru rubyiruko rumaze kugira mu guteza imbere akarere n’igihugu, abasaba ko bageza igihugu kure harenze aho kigeze ubu.

Dancilla Bibutsuhoze w’imyaka 54 worojwe ingurube, yishimiye iyi nkunga yahawe anemera ko azayifata neza.

Kugeza ubu abanyamuryango b’urubyiruko rw’abakorerabushake bageze ku bihumbi magana abiri bakaba bafite gahunda ko mu mpera za 2018 bazaba bageze kuri Miliyoni. 


Share Button
Buy Cialis