RNP News

Kuwa mbere, 13 Ugushyingo, 2017

Incamake y'amakuru y'ingenzi Polisi yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw yatumye Abaturarwanda bamenya ibikorwa bitandukanye yakoze muri icyo gihe. Aya akurikira ni yo makuru y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:

Inama nkuru ya Polisi yashyizeho imirongo ngenderwaho

Ku wa kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru hateraniye Inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda, ikaba yashyizeho imirongo Polisi y’u Rwanda izagenderaho kugira ngo irusheho gukora kinyamwuga hagamijwe gukomeza gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, dore ko ari na we ufite Polisi mu nshingano ze.

Imirongo ngenderwaho yashyizweho irimo kubaka ubushobozi bw’abapolisi binyuze mu mahugurwa, gukumira, kurwanya no gukora iperereza ku byaha, kubahiriza amategeko no gutanga serivisi nziza. Ibikurikiyeho.

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba ku wa kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, aya masezerano akaba agamije kwita no kubungabunga ibidukikije n’amashyamba.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamije gukumira ibyaha (Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, naho ku ruhande rwa Minisiteri ashyirwaho umukono n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n'amashyamba , Ngabonziza Prime, bikaba byabereye imbere y’Inama nkuru ya Polisi y’u Rwanda. Ibikurikiyeho.

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano bakoze umuganda mu gihugu hose

Ku wa gatandatu tariki 11 Ugushyingo urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano bakoze umuganda mu gihugu hose, ku rwego rw’igihugu ukaba wabereye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Nyamyumba.

Mu ijambo yahavugiye, ushinzwe amahugurwa mu buyobozi bw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano mu rwego rw’igihugu, Jean Bosco Mutangana, yagize ati," Dufite intego igira iti: Uruhare Rwanjye, Twubake u Rwanda Twifuza Dusigasira Ibyagezweho. Iyi ntego tuzakomeza kuyigenderaho, kandi tuzayigeraho kubera ibikorwa biteza imbere igihugu  nk’uyu muganda twakoze uyu munsi." Ibikurikiyeho.

Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bigiye hamwe uko umutekano wo mu muhanda warushaho kuba mwiza

Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo barimo za Minisiteri, ibigo bitwara abantu n’ibintu, ibigo by’ubwishingizi n’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo yarebeye hamwe uko imihanda iteye mu gihugu ndetse no gufatira hamwe ingamba zigamije gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Muri izo Minisiteri harimo iy’Ubutabera, Ubuzima, Ibikorwa remezo, Uburezi, Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’Ikigo cy’igihugu giteza imbere gutwara abantu n’ibintu(RTDA), Ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA) ndetse n’Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA). Ibikurikiyeho.

Gakenke: Polisi yataye muri yombi  babiri bakekwaho kwiba umucuruzi muri Ruli

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke yataye muri yombi abagabo babiri bakekwa kuba bari mu bibye iduka ry’uwitwa Abizeramariya Claudine ucururiza mu gace k’ubucuruzi ka Ruli.

Ubu bujura bwabaye ku itariki ya 9 Ugushyingo ahagana saa cyenda z’amanywa, aho abagabo bane bari mu modoka Toyota carina RAB 391S   binjiye mu iduka ry’uyu  Abizeyimana bakiba amafaranga  y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 frw).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko abagabo bane binjiye mu iduka rya Abizeyimana biyoberanyije nk’abakiriya baje guhaha. Ibikurikiyeho.

Abanyeshuri ba SOS Children’s Villages bakoze urugendo shuri muri Polisi baganirizwa ku mikorere yayo

Abanyeshuri biga mu kiburamwaka mu Ishuri rya SOS Children’s Villages riri mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo ku wa gatanu tariki 10 z’uku Kwezi bakoze urugendo shuri muri Polisi y’u Rwanda baganirirwa ku mikorere yayo.

Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru bakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega; akaba yari hamwe n’uwungirije Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira ibyaha, Chief Superintendent of Police (CSP) Rose Muhisoni. Ibikurikiyeho.

Abashoramari bo mu Ntara y'Amajyaruguru basabwe kwita ku mutekano w'aho bakorera

Ku itariki ya 9 Ugushyingo, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga yakanguriye abashoramari bo muri iyi Ntara kwita ku mutekano w’aho bakorera, kugira ngo birinde ko imari yabo yahungabana n’umutekano wabo n’uw’abatuurage muri rusange ukaba wahungabana.

Ibi yabibabwiriye mu nama yari yateguwe n’Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (Rwanda Development Board-RDB), ibera mu cyumba cy’inama cya Fatima mu mujyi wa Musanze.

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abashoramari ba Musanze gukora imishinga inyuranye nk’ahantu ho gusohokera, inyubako zigezweho zo gucumbikamo n’ibindi. Ibikurikiyeho.

Ruhango: Nyuma yo kuganirizwa, imiryango 21 yabanaga nabi yiyemeje kwikosora

Kuri  wa 8 Ugushyingo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango  , Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze bagiranye ibiganiro n’imiryango 21 yabanaga nabi yiyemeje kureka amakimbirane cyane cyane birinda umuco wa ndi igabo mu muryango.

Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abaturage bagera kuri 45 baturutse mu miryango 21 yose yo mu murenge  wa Byimana mu karere ka Ruhango. Ibikurikiyeho.

Ngororero: Polisi yafatanye umugabo metero zirenga 1000 z’intsinga z’amashanyarazi za EUCL

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero ku itariki 3 Ugushyingo uyu mwaka yafatanye Sebugirigiri Desiré intsinga z’amashanyarazi za Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza ingufu z'amashanyarazi (Energy Utility Corporation Limited (EUCL)) zireshya na metero zirenga 1 000.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Kabaya, Umurenge wa Kabaya ku bufatanye bwa Polisi na EUCL azipakiye mu modoka ifite pulake RAB 012 S yari itwawe n’umugabo Polisi itashatse gutangaza amazina ye  kubera ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko nta ruhare yagize mu iyibwa ryazo. Ibikurikiyeho.

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa birwanya urusaku rubangamira abantu nko gushyira mu bikorwa amategeko

Mu byumweru bibiri bishize Polisi y’u Rwanda yafashe bimwe mu bikoresho by’umuziki byo mu nsengero n’amatorero, mu tubari n’utubyiniro byo mu turere tumwe tw’Umujyi wa Kigali kubera kubuza umudendezo w’abanyarwanda  baturanye na bo.

Ku cyumweru tariki 5 Ugushyingo,  Polisi yashubije ibyo bikoresho ba nyirabyo mu rwego rwo gutanga ubutumwa ku  banyarwanda ko kurwanya urusaku rubangamira abantu ari ugushyira mu bikorwa amategeko  nk’uko ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda n’ingingo ya 37 y’itegeko ngenga rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda bibiteganya  kandi bikaba na zimwe mu nshingano zayo. Ibikurikiyeho.


Share Button
Buy Cialis