RNP News

Kuwa mbere, 11 Werurwe, 2019

Muturere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo hamenwe inzoga zitemewe

Mu rwego rwo kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa  ry’inzoga zitemewe  Polisi y’u Rwanda  ikorera mu Ntara y’Amajyepfo  ifatanyije n’abaturage hafashwe abantu  bakoraga  bakanacuruza  inzoga zitemewe hakaba  hafashwe  litiro zigera kuri 2000  zihita zimenerwa muruhame

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 bibera mu turere twa  Huye ,Kamonyi  na Nyamagabe hakozwe  imikwabo. 

Izi nzoga zikaba  zaragiye zitwa amazina  menshi atandukanye; Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) rukaba rukunze kugaragaza ko   izi nzoga zigira ingaruka nyishi kubuzima bw’abantu.

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Amajyepfo Chief  Inspector of  Police Bonavanture Karekezi yavuze  ko bagiye bahabwa amakuru n’abaturage  ko hari abantu bakora inzoga zitemewe n’amategeko niko gukora umukwabo muri turiya turere kuko ari naho zikunze kugaragara cyane.

Yagize  ati :”Abaturage b’u Rwanda bamaze gusobanuka ntiwashaka kwangiza ubuzima bwabo babireba  ngo bakwihanganire kuko izi nzoga nazo n’ibiyobyabwenge  kandi twese tumaze kumenya ingaruka  n’ububi  bwabyo; niyo mpamvu abaturage bamaze gufata iyambere mukubirwanya batangira amakuru ku gihe “

CIP Karekezi  yanibukije abaturage ko izi nzoga ziri kwisonga mu guhungabanya umutekano w’abaturarwanda  ariko Polisi ikaba yarabihagurukiye mu buryo bwose bushoboka

Yagize ati “ Izi nzoga zangiza mumutwe kuko uwazinyweye wese usanga ariwe urangwaho ingeso mbi ubujura, gufata ku ngufu, ndetse n’amakimbirane yo mungo; abantu bose bakwiye kumvako kubirwanya aribyabo kugirango turengere ubuzima bwacu butarangirika “

Yakomeje avuga ko polisi y’u  Rwanda itazihanganira umuntu wese ushaka gukora cyangwa gukwirakwiza izi nzoga kuko ziri mubiyobyabwenge u Rwanda rwahagurukiye kurwanya.

CIP  Karekezi asoza ashimira abaturage ukuntu badahwema kugaragaza umuntu babona uri gukora ibinyuranyije n’amategeko akabasaba kuguma kuba ijisho ryaburi wese.

Nyuma y’imana yahawe abaturage izi  nzoga zikaba zaramenewe mu ruhame ba nyirazo bajyanwa ku mirenge yabo.

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50  kugera ku bihumbi 500, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.


Share Button
Buy Cialis