RNP News

Kuwa kane, 25 Nyakanga, 2019

[AMAFOTO]: Polisi FC yerekanye k’umugaragaro abakinnyi n’abatoza bashya iherutse gusinyisha

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi FC, kuri uyu wa gatatu tariki 25 Nyakanga, yerekanye abakinnyi n’abatoza bashya iherutse gusinyisha. Ni igikorwa cyabereye kuri Stade ya Kicukiro(IPRC) aho isanzwe ikorera imyitozo  kiyoborwa n’umunyamuryango w’icyubahiro w’iyi kipe Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo ari kumwe na Perezida w’ikipe Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira.

Iyi kipe ya Polisi FC iyobowe n’umutoza mukuru Haringingo Francis yungirijwe na Rwaka Claude, mu gihe umutoza w’abazamu ari Ikamba Mpinu Lems uzwi nka Ramadhan Nkunzingoma.

Haringingo na Rwaka umwaka ushize w’imikino bari abatoza ba Mukura VC naho Nkunzingoma akaba yari umutoza w’abazamu mu ikipe ya Rayon Sport.



Abakinnyi bashya Polisi FC yerekanye barimo Mico Justin rutahizamu wakiniraga ikipe ya Sofapaka FC yo mu gihugu cya Kenya, Nduwayo Valerie ukina hagati mu kibuga wavuye mu ikipe ya Musanze FC, Nshuti Dominique Savio wavuye mu ikipe ya APR na Ndikumana Magloire ukina anyura ku mpande wavuye mu ikipe ya Olympique Star yo mu gihugu cy’Uburundi.

Abandi ni Ndoriyobija Eric ukina hagati anafasha ba myugariro waturutse mu ikipe ya Stand United FC yo muri Tanzania, Munyakazi Yusuf ukina hagati mu kibuga wavuye mu ikipe ya Mukura VS, Kubwimana Cedric ukina anyura ku mpande wavuye mu ikipe ya Mukura VS, Niyomubona Emery ukina ku ruhande rw’iburyo mu bakinnyi b’inyuma waturutse mu ikipe ya Bugesera FC na Ntirushwa Emery wakiniraga ikipe ya Muhanga FC.



Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi yanazamuye kandi abakinnyi batatu yakuye mu ikipe ya Interforce, barimo Tuyizere Jean Luc, Ngabonziza Pacific na Ntirushwa Aime.

Umutoza mukuru yahise ashyiraho kapiteni w’ikipe ariwe myugariro Nsabimana Aimable yungirizwa na Nshuti Dominique Savio.

Umutoza w’ikipe ya Polisi FC Haringingo Francis yavuze ko yishimiye gukorana n’ikipe ya Polisi FC nk’ikipe ifite intego yo gutwara ibikombe, akanashimira icyizere yagiriwe n’ubuyobozi.



Yagize ati “Intumbero yacu ni ukongera kubaka ikipe ya Polisi FC, bivuze ngo icyo twifuza ni ugutsinda tugatwara ibikombe. Ibyo nasabye byose narabihawe, mfite abakinnyi beza kandi twiteguye kuzitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.”

Yavuze ko mugushyiraho kapiteni w’ikipe n’umwungirije yashingiye ku myaka, k’ubunararibonye no gukorera hamwe.

CP Munyambo yahaye ikaze abakinnyi n’abatoza bashya anabizeza ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda.



Yagize ati “ Twagize umwanya wo kugenzura abakinnyi ndetse n’abatoza  tugendeye k’ubuhanga, mufite inshingano zo gutwara ibikombe. Umupira uri mu biganza byanyu, kugira ngo mutsinde mugomba gukora cyane mukanakorera hamwe, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza kubaba hafi.”

Yibukije abakinnyi ko bagomba kugira intego. Ati “Intego yanyu ntabwo ari ugukinira Polisi FC cyangwa andi makipe yo mu Rwanda. Iyi n’inzira yo kugira ngo mubengukwe n’andi makipe akomeye yo hanze. Twishimira ko dufite ubuyobozi bwiza bukunda imikino by’umwihariko umupira w’amaguru, murasabwa kubyaza ayo mahirwe umusaruro.”


Share Button
Buy Cialis