RNP News

Kuwa kane, 19 Nzeli, 2019

[AMAFOTO]: PTS Gishari: Abacungagereza basoje amasomo y'ibanze kuri muzika

Abacungareza bato 18 nibo bari bamaze amezi 6 bakurikirana aya masomo ajyanye no gucuranga ndetse n'ibindi bijyanye na muzika. Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri asorezwa mu ishuri ry'amahugurwa rya  Polisi (PTS-Gishari) riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari, ari naho aya masomo yatangirwaga.

Mu gihe kingana n'ibyumweru 24 abanyeshuri bigishijwe amasomo atandukanye  ajyanye na Muzika, bigishijwe uko bacuranga ibyuma bya muzika, uko bandika indirimbo, imikoreshereze y'amanota mu ndirimbo n'ibindi bitandukanye.



Byose bakagira igihe cyo kubyigishwa mu magambo ndetse no kubishyira mu bikorwa, kuko banahawe igihe cyo kujya kwimenyereza (intership).

Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, umuyobozi w'ishuri rya PTS-Gishari ubwo yasozaga aya masomo  yashimiye abanyeshuri bayakurikiye ndetse n'ababigishaga ku kazi keza bakoze kandi bakagaragaza umurava.



Yagize ati: "Aya masomo abasigiye ubumenyi buhagije kandi bwari bukenewe buzabafasha kunoza no gushimangira ubunyamwuga cyane cyane muri muzika."

Yakomeje abibutsa ko batagomba kugenda ngo bicare bibwira ko birangiye, ababwira ko kwiga ari uguhozaho cyane cyane amasomo ya muzika yo agira umwihariko, abakangurira kuzakomeza kwiyungura ubumenyi.



Ati: "Amasomo ajyanye na muzika asaba gucuranga mu buryo nk 'ubu bw'itsinda (Jazz band)  bisaba guhora wihugura, ntabwo mwagenda ngo mwicare mwibwire ko birangiye. “

Iki ni icyiciro cya mbere mu rwego rw'abacungagereza kirangije aya masomo y'ibanze kuri muzika. Ubusanzwe uru rwego rukaba rutagiraga itsinda ricuranga haba mu birori no mu yindi minsi mikuru.


Share Button
Buy Cialis