RNP News

Kuwa gatanu, 27 Nzeli, 2019

[AMAFOTO]: Polisi ibereyeho gufasha abanyarwanda kwidagadura mu mudendezo- DIGP Namuhoranye

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye.

Ibi umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs  Felix Namuhoranye yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri ubwo yaganiraga n’abacuruzi b’inzoga mu tubari, abafite amacumbi (logdes) ndetse n’abafite resitora bakorera mu mujyi wa Kigali.

Aba bacuruzi beretswe   uruhare rwabo mu kurwanya impanuka ziterwa no gutwara ibinyabiziga umuntu yanyoye ibisindisha ndetse n’ingaruka zo guha abana ibisindisha n’akazi ko mutubari  bari munsi y’imyaka 18 .
 
DIGP Namuhoranye yasabye ba nyir’utubari, amacumbi  n'amaresitora  gufatanya na Polisi mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda mu rwego rwo kurwanya impanuka zihitana ubuzima bw'abantu abandi zikabasigira ubumuga budakira bitewe na bamwe mu bashoferi batwara imodoka  basinze.

Yabibukije  ko bakwiye kubuza umukiliya wabo gutwara imodoka ye yanyoye ibisindisha ndetse bakarekera aho kumuha inzoga mu gihe babona ko yasinze.

Yagize ati: “Ni mwe mu kwiye gufata iya mbere mu kubuza abakiliya  banywereye mu tubari twanyu gutwara ibinyabiziga basinze, mukwiye kujya mubabwira bagahamagara ababatwara cyangwa namwe mu kabageza aho bataha.“

Yakomeje avuga ko bidakwiye kubona umunyakabari akomeza guha inzoga umukiliya  abona ko yasinze kandi abizi neza ko yazanye imodoka adafite undi muntu uza kumucyura.

DIGP/OPs yanagarutse ku kibazo cya bamwe mu bacuruzi  bafite ibikorwa bigira aho bihurira no gucuruza inzoga usanga baha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18 cyangwa usanga barabahaye imirimo mu tubari n’amahoteri. Yabibukije ko ibyo  binyuranyije n’amategeko kandi bihanirwa.

Yagize ati: “hirya no hino mu tubari hagenda hagaraga abana banywa ibisindisha babyiguriye cyangwa babihabwa n’abandi bantu hari n’abakoreshwa mu tubari. Ibyo byose bigira ingaruka ku mikurire y’umwana, gihe abaye umusinzi akiri muto biragoye kugira ngo azagire icyo yimarira ubwe ndetse akimarire n’umuryango we, n’igihugu muri rusange.”

Yabasabye kujya babanza bakabaza umwana  indangamuntu igihe babona bamushidikanyaho ku myaka ye. Mu minsi ishize inama nk’iyi nanone yari yahuje abayobozi muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafate ibikorwa by’ubucuruzi bw’inzoga mu tubari n’amaresitora.

Muri iyo nama hari hafashwe umwanzuro w’uko bagiye gushyira ibyapa bigaragariza abakiliya ko bitemewe kunywa ukarenza  urugero kandi utwaye imodoka, kunywera itabi mu ruhame, gucuruza ibiyobyabwenge no gutanga umwanya wo kubinywera mu tubari, kwirinda urusaku ndetse n’ibyapa bibuza guha abana bari munsi y’imyaka 18 ibisindisha.

Nyuma y’iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri habaye urugendo rwo kugenzura ko ibyemeranyijwe mu nama y’ubushize byubahirijwe. Aho basanze byarubahirijwe, abacuruzi  baje mu nama y’uyu munsi nabo basabwe kugenda bakabikora nka bagenzi babo.



Muri uku kwezi kwa Nzeri  2019 abashoferi barenga 500 bafashwe kubera gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ku kigero kirenze icyemewe n’amategeko aricyo 0.08, mu gihe kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa munani 2019 habaye impanuka 85 zitewe no gutwara ibinyabiziga abantu banyoye ibisindisha. Mu mezi abiri ashize abantu icumi bapfuye bagonzwe n’abatwaye banyoye ibisindisha, harimo imwe yabereye mu karere ka Nyagatare igahitana abanyamaguru batanu bitewe n’umushoferi wari wasinze.
 
Ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze atanga amande ageze ku bihumbi 150,000 frw akanajyanwa kuri stasiyo ya polisi gukorwaho iperereza, naho uwakubaganyije cyangwa agacomokora akagabanyamuvuduko (speed governor) acibwa ibihumbi 200,000frw kandi akaba ashobora kuziyongera igihe abantu  bakomeza kutumva uburemere bw’iki cyaha cyo gutwara ibinyabiziga basinze.

Mu itegeko nimero 71/2018 ryo kuwa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera abana, mu ngingo yaryo ya 27 igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).


Share Button
Buy Cialis