RNP News

Kuwa kane, 10 Ukwakira, 2019

Kirehe: Umuturage yafatiwe mu cyuho aha ruswa umupolisi

Nduwayezu Noel.

Nduwayezu Noel  ufite imyaka 39 utuye  mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe niwe wafashwe kuri uyu wa kabiri tariki 08 Ukwakira atanga ruswa  y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30. Yayahaga  umuyobozi wa Polisi muri sitasiyo ya Polisi ikorera mu murenge wa  Kigarama, ayimuha agira ngo amuhe ibicuruzwa bye bya magendu byari byafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko mu ijoro rya tariki 07 Ukwakira aribwo  abanyerondo bo mu mudugudu wa Gasenyi mu ka kagari ka Nyakebera mu murenge wa Kigarama bafashe abasore bane(4) bambutsa rwihishwa  imifuka 40 irimo amacupa yo gupakiramo inzoga z’inkorano za Nduwayezu Noel.

Aba basore  bakuraga aya macupa mu gihugu cya Tanzaniya bayazana mu Rwanda, bamaze gufatwa amakuru yageze kuri Nduwayezu wari wabahaye akazi ko kuyambutsa atangira gushaka uko yahura n’umuyobozi wa Polisi kugira ngo amuhe ruswa amuhe iyo mifuka irimo amacupa ndetse n’indi  igera kuri 80 yari ikiri muri Tanzaniya  ngo nayo ayireke yinjire mu gihugu.

CIP Twizeyimana yagize ati: ”Nduwayezu  yamaze kumenya ko ibicuruzwa bye byafashwe ahamagara umuyobozi w’umudugudu ngo abahuze n’umuyobozi   wa Polisi mu murenge wa Kigarama, bwarakeye tariki 08 Ukwakira barahura, amwemerera amafaranga  y’u Rwanda ibihumbi 30. Ariko kuko umuyobozi wa Polisi ku murenge yari yamaze kubivugana n’abandi bapolisi ko hari umuntu ugiye kumuha ruswa, bahise baza bamufatira mu cyuho amaze kuyamuha.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneho kongera gukangurira abaturage kwirinda gutanga ruswa ariko cyane cyane kuyiha abapolisi kuko  nibo bashinzwe kuyirwanya. Yakomeje  asaba  abaturage gukora ibintu binyuze mu mucyo aho guhora biringiye kuzatanga ruswa.

Yagize ati: ”Nta kuntu wajya guha ruswa umupolisi kandi ubizi ko muri iki gihugu ruswa ari ikizira, byongeye ukayiha  abapolisi aribo bashinzwe kuyirwanya, uzajya ayitanga azajya ahita afatwa.  Turashishikariza abaturage gukora ibintu binyuze mu mucyo bakirinda  kwiringira kuzatanga ruswa kugira ngo bakore ibinyuranyije n’amategeko.”

Inshuro nyinshi  Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturarwanda kwirinda gutanga  ruswa, ikabakagurira kunyura mu nzira zemewe n’amategeko kugira ngo bahabwe  ibyo bemererwa n’amategeko.  Abaturage bibutswa ko mu Rwanda ruswa  itihanganirwa ku gipimo cya zero kuko uyitanze n’uyakira bose  bahanwa n’amategeko.

Nduwayezu Noel  yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo  ya Kirehe  kugira ngo akorerwe  dosiye.

Itegeko nimero  54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa rivuga ko  igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko hagamijwe kwigwizaho umutungo udashobora gusobanura inkomoko yawo cyagwa gukora ishimishamubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu. Ruswa igaragarira muri kimwe mu bikorwa bikurikira

Ingingo ya 4 y’iryo tegeko  ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Share Button
Buy Cialis