Ku cyumweru, 22 Nyakanga, 2018

Police Handball Club ikomeje kwitwara neza no kuyobora shampiyona

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki Police Handball Club.

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki Police Handball Club kugeza ku munsi wa 14 wa shampiyona niyo ikomeje kuba iya mbere. Kuwa gatandatu tariki ya 21 Nyakanga, iyi kipe yongeye kugaragaza ubudahangarwa bwayo ubwo mu karere ka Rusizi yahatsindiraga ikipe y’aka karere yitwa Munyove Handball Club ibitego 37 kuri 25. Abakinnyi ba Police HBC bitwaye neza bagatsinda ibitego byinshi ni Murwanashyaka Emmanuel watsinze ibitego 8, Ntamugabumwe Jean D’Amour watsinze 5 na Rwamanywa Viateur watsinze ibitego 4. Kugeza ubu Police Handball Club niyo iyoboye iyi shampiyona n’amanota yose 42 kuri 42 kuko itaratsindwa umukino n’umwe, ndetse nta n’uwo iranganya. Ku itariki ya 15  Nyakanga, iyi kipe kandi yari yaranatsinze Ishuri ryisumbuye rya Kigoma ryo mu karere ka Ruhango  ibitego 41 kuri 26. Ku mwanya wa kabiri hakurikiraho ikipe ya APR HBC n’amanota 37.

Kugeza ubu hasigaye imikino itanu kugira ngo shampiyona irangire.  Umutoza wa Police HBC Turatsinze Dismas yavuze ko kuba ikipe atoza ikomeje kwitwara neza babikesha imyitozo myinshi, ishyaka rya buri mukinnyi no gukorera hamwe nk’ikipe.

Yagize ati:” abakinnyi banjye usanga bitabira imyitozo cyane ndetse bagakoresha imbaraga buri wese ashaka umwanya ubanza mu kibuga. Ariko kandi unasanga bumvikana, ku buryo usanga bakorera hamwe kugira ngo ikipe ibashe gutsinda. Nta kwirara turasabwa gukora cyane kugira ngo iki gikombe tuzagitware”.

Umutoza wa Police HBC yakomeje avuga ko no kuba ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubafasha mu byo bakenera byose biri mu bituma bahorana intsinzi.

Yavuze ko baniteguye neza kuzahesha ishema igihugu mu mikino izahuza amakipe y’uyu mukino yo mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’I Burasirazuba ; imikino ikazaba kuva ku itariki ya 6 kugera ku ya 12 mu kwezi gutaha kwa Kanama mu gihugu cya Tanzaniya.


Buy Cialis