Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Police FC yegukanye igikombe cy'amahoro itsinze Bugesera

Mu  mukino w'ishiraniro wari utegerejwe na benshi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi, Ikipe ya Police FC iwitwayemo neza yegukana igikombe cy'amahoro itsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Ku isaha ya saa Kumi zuzuye nibwo umukino watangiye kuri sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo, amakipe yombi agaragaza ishyaka n'ubushake bwo kunyeganyeza inshundura, ariko bigaragara ko Police FC irusha ikipe ya Bugesera FC, dore ko umutoza Mashami Vincent yari yabanjemo abakinnyi afata nk'inkingi za mwamba.Inkuru irambuye 

Ba Ofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Polisi batangiye urugendoshuri muri Qatar 

Ba ofisiye bakuru 34 bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze, kuri iki cyumweru tariki 28 Mata, batangiye urugendoshuri muri Qatar ruzamara icyumweru.

Ni muri gahunda y’amasomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri, aho kuri iyi nshuro yayo ya 12, yitabiriwe na ba Ofisiye baturuka mu bihugu 9 by’Afurika ari byo; u Rwanda, Botswana, Somalia, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Sudani y'Epfo na Tanzania.Inkuru irambuye  

Abapolisi barenga 40 basoje amahugurwa azabafasha guhugura abandi

Abapolisi 41, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi, basoje amahugurwa mu ishuri rya Polisi ry'amahugurwa riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ni amahugurwa y'icyiciro cya 7 yo ku rwego rwisumbuye, bamazemo ibyumweru 12, yari agamije kongerera abapolisi bo ku rwego rwa ba Su-ofisiye (NCOs), ubumenyi n'ubushobozi bwo gutegura, gushyira mu bikorwa no gusuzuma imigendekere myiza  y'amahugurwa. Inkuru irambuye 

Polisi yafashe uwageragezaga gutanga ruswa ngo ahabwe icyemezo cy’uko imodoka yujuje ubuziranenge

 

Mu kigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle technique) gikorera mu Karere ka Rwamagana, hafatiwe umushoferi wageragezaga guha umupolisi ukorera muri icyo kigo, ruswa y’ibihumbi 100Frw, agira ngo ahabwe icyemezo cy’uko imodoka ye yujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 2 Gicurasi, nyuma y’uko imodoka yari yazanye itsinzwe isuzuma, bitewe n’uko yavuburaga ibyotsi byinshi. Inkuru irambuye 

KARONGI: Polisi yafashe umugabo ucyekwaho kwiba insinga z'amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Karongi  yafashe umugabo w'imyaka 50, ukurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo nyuma yo gufatanwa insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 60 z'uburebure acyekwaho gukata ku muyoboro mugari w'amashanyarazi.

Yafatiwe iwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Jurwe, akagari ka Ryaruhanga mu murenge wa Mubuga, ahagana saa yine zo mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024. Inkuru irambuye