Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

NGORORERO: Yafashwe atwikiye amakara mu ishyamba rya Leta

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n'abaturage mu Karere ka Ngororero yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 47 y'amavuko, wari utwikiye amakara mu ishyamba rya Leta akoresheje ibiti yaritemyemo.

Yafatiwe mu ishyamba rya Rushari riherereye mu mudugudu wa Nyakibande, akagari ka Rwamiko mu murenge wa Matyazo, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 23 Mata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa k’uyu mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abaturage babonye umwotsi uva muri ririya shyamba rya Leta bagira amakenga barebye basanga ni abantu bahatwikiye amakara niko guhita babimenyesha Polisi. Abapolisi bahise bajyayo basanga baritemyemo ibiti bigera kuri 18 babitwikamo amakara, hari abagabo bane, batatu muri bo bahita biruka baracika, hafatwa umwe wahasigaye ari na we wari wabahaye akazi.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo wafashwe asanzwe ari rwiyemezamirimo utwika amakara akabaza n’imbaho mu biti agura n’abaturage ariko noneho kuri ubu akaba yari atangiye no kwishora mu ishyamba rya Leta akaritema kandi bikaba atari ubwa mbere abikoze.

Yagize ati: “Uyu mugabo asanzwe akoresha abakozi batandukanye, bakomoka muri uriya murenge na we avukamo. Abo bakozi be rero bahegereye banze kubitema kuko bari babizi ko ari ishyamba rya Leta, niko kugenda azana abo mu mirenge ya Kabaya, Ngororero n’abo mu karere ka Nyabihu baba aribo akoresha mu kuritema no gutwika amakara."

SP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uyu mugabo afatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye n’imikoranire myiza batanga amakuru ku gihe, asaba n’abandi kubigira umuco, mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

Yihanangirije abishora mu bikorwa nk’ibyo byangiza ibidukikije ko babicikaho kuko nta gahenge na gato bazigera bahabwa.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe hagishakishwa abatorotse ngo na bo bafatwe.

Itegeko No.48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, bibujijwe gutwika amashyamba, pariki z'igihugu n'ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z'amatungo ndetse n'ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y'iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha.

 Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).