Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Police VC yanyagiye ikipe yo muri Zimbabwe amaseti 3-0

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Volleyball (Police VC) yitabiriye irushanwa rya 'African volleyball Clubs Championship' ririmo kubera i Cairo mu Misiri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mata, yegukanye intsinzi mu mukino wayihuje na University of Zimbabwe (UZ) Wolves VC iyitsinze amaseti 3-0.

Ni intsinzi ya Kabiri yegukanye kuva iri rushanwa ryatangira nyuma y’aho ku munsi w’ejo, ikipe ya Garde Republicaine yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), itabashije kugera ku kibuga ku mukino wagombaga kuzihuza, igaterwa mpaga.

Ikipe ya Police VC yinjiye neza mu mukino n'ubwo iseti ya mbere yabashije kuyitsinda bigoranye kuko yarangiye ku manota 26 kuri 24 ya UZ Wolves VC.

Amaseti abiri yakurikiyeho Police VC yagaragaje ko irusha ikipe bahanganye kuko iseti ya kabiri yarangiye itsinze UZ Wolves VC ku manota 25-22, iza kwegukana n’iya gatatu ku manota 25-14, bituma yegukana intsinzi  ku maseti 3-0.

Umutoza w’ikipe ya Police VC, Musoni Fred, yavuze ko icyamufashije kwegukana intsinzi ku mukino w’uyu munsi, ari uko yagerageje gukora impinduka mu bakinnyi yari yakinishije mu mukino wa mbere batsinzwemo na Kenya Ports Authority.

Yagize ati: “Uyu mukino ntiwari woroshye n’ubwo tubashije kwegukana intsinzi. Twagerageje gukoresha amayeri yose kugira ngo dutsinde umukino arimo kongera imbaraga mu ikipe no gukosora amakosa yatumye dutsindwa umukino wa mbere kandi hari icyizere cy’uko tuzakomeza kwitwara neza no mu mikino yose isigaye.”

Muri iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya 45, rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu by’Afurika, ryitabiriwe n'agera kuri 21 agabanyije mu matsinda 7, u Rwanda rukaba ruhagarariwe n’amakipe abiri ari yo; Police VC na Gisagara VC.

Ikipe ya Gisagara VC iherereye mu itsinda rya gatatu rigizwe n’amakipe 6 mu gihe Police VC iri mu itsinda rya kane rigizwe n'amakipe 5, aho ku mukino uzakurikiraho izahura na Green Buffaloes VC yo muri Zambia.