Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi irakangurira abafite ibinyabiziga kubirinda gusohora ibyotsi bihumanya ikirere

Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) n'abandi bafatanyabikorwa batangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza abatunze ibinyabiziga n'abashoferi kubikurikirana babirinda kuvubura ibyotsi bihumanya ikirere.

Ni ubukangurambaga bukorerwa mu gihugu hose ku mihanda itandukanye, mu bigo abagenzi bategeramo imodoka, mu itangazamakuru no mu bigo bisuzumirwamo ubuziranenge bw'imodoka.

Raporo y'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) igaragaza ko mu bihumanya ikirere, imyuka isohorwa n'imodoka iri mu biza ku isonga ku gipimo cya 40%.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima  (OMS) uvuga ko guhumana kw'ikirere bigira ingaruka ku buzima bw'abantu cyane cyane abagore batwite, abana n'abafite indwara zidakira, bikanongera ibyago byo kurwara Kanseri y'ibihaha, uburwayi bw'umutima, Asma n'izindi ndwara z'ubuhumekero.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abakoresha ibinyabiziga gukaza ingamba zo kubirinda guhumanya ikirere biturutse ku myotsi bisohora.

Yagize ati: "Ibinyabiziga bigenda bicumba umwotsi uhumanya ikirere ni ikibazo kigenda kigaruka, bikagaragara cyane ku binyabiziga bitwara imizigo n'ibindi bikeya bidatwara imizigo usanga nabyo bicumba umwotsi. Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa buri wese ufite ikinyabiziga gukora ku buryo bwose bushoboka kugira ngo gitungane kireke kuba nyirabayazana mu guhumanya ikirere hirindwa ingaruka biteza ku buzima."

Kuba ikinyabiziga kivubura imyotsi ni kimwe mu bisuzumwa n'Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga.

Muri ubu bukangurambaga abafite ibinyabiziga bakangurirwa kubahiriza igihe cyagenwe cyo kubisuzumisha ubuziranenge.

Basobanurirwa kandi ingaruka zituruka ku guhumana kw'ikirere ku buzima bagasabwa gufata iya mbere mu gutanga urugero rwiza ku bandi birinda kwangiza umwuka duhumeka.

Iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo, ingingo ya 86 ivuga ko ibinyabiziga bigendeshwa na moteri na velomoteri bigomba kuba bikoze ku buryo bitagenda bimena bidasanzwe amavuta binavubura ibyotsi bicumba, bicumba umwotsi, uretse moteri yakijwe. 

Nibagwire Deborah, umukozi w'Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), avuga ko imyotsi ituruka mu binyabiziga itera guhumana kw'ikirere bikagira ingaruka ku buzima bw'abantu muri rusange.

Yagize ati: "Muri iriya myotsi ibinyabiziga bisohora habamo ibinyabutabire bitandukanye byangiza ikirere aho usanga imyotsi iva mu modoka ari yo ifite uburemere buri hejuru mu byangiza ikirere cyane cyane mu mijyi.

Yagaragaje ko iyo umwuka ugize ubuhumane bikarenza ibipimo bigira ingaruka ku buzima, agira inama abafite ibinyabiziga gufata inshingano zo kubungabunga ubwiza bw'umwuka kuko tuwusangiye twese muri rusange, bapimisha ibinyabiziga byabo ku gihe kandi bagahora babigenzura kugira ngo ntibisohore ibyotsi bihumanya ikirere.