Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amajyepfo: Hatwitswe ibiyobyabwenge byafatiwe mu bikorwa bya Polisi harimo ibiro 50 by’urumogi

Kurwanya  ibiyobyabwenge ni  imwe mu nshingano za  Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza  gushimangira ituze n’umutekano mu gihugu.  Ni muri urwo rwego  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare  mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye hatwikiwe udupfunyika tw’urumogi  ibihumbi 35 bingana n’ibiro 50  na Litiro 346 za Kanyanga  byose  byafatiwe mu Karere ka Muhanga, Ruhango na Kamonyi.  Ni igikorwa cyari kitabiriwe  na bamwe mu bayobozi ba Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ab’Urwego rw’ubushinjacyaha  mu Karere ka Muhanga ndetse n’abo mu Rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) muri ako Karere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko biriya biyobyabwenge byafatanwe abantu 110 bafatwa mu gihe cy’amezi  atanu.

SP Kanamugire yagize ati  “Mu  mezi  agera muri 5 ashize abantu bagera ku 110 barafashwe   bacyekwaho gucuruza ibiyobyabwenge,  bafatiwe mu turere twa  Muhanga, Ruhango na Kamonyi. Abagera kuri 40 bafatanwe udupfunyika tw’urumogi  ibihumbi 35 naho 70 bacuruzaga Kanyanga, bafatanwe litiro 346.”

Yashimiye abaturage ndetse n’izindi nzego z’umutekano ku bufatanye bakomeje kugirana na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yagaragaje ko ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu rubyiruko bikaba intandaro yo gutuma bakora  ibindi byaha.

Yagize ati  “Ibiyobyabwenge ni kimwe mu bintu bituma abantu bakora ibyaha bitandukanye nk’ubujura, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi byaha. Turashimira abaturage ndetse n’izindi nzego ku ruhare bagira mu gufatanya na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo.”

Yakomeje abasaba gukomeza ubwo bufatanye  kugira ngo dukomeze kwiyubakira Igihugu gitekanye.  Usibye hano mu Ntara y’Amajyepfo, ni kenshi  tubona  Polisi yafashe abakwirakwiza  ibiyobyabwenge mu gihugu.

INKURU BIJYANYE: 

Rubavu: Polisi yafashe itsinda ry’abakekwaho gukwirakwiza urumogi 

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ni mugihe iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge  cya Kanyanga mu biyobyabwenge byoroheje. 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).