Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Abantu 113 bafatiwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare  Polisi y'u Rwanda yafashe abantu 113 bari mu tubari dutandukanye two mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata barimo kunywa inzoga, ni  mu gihe amabwiriza yo kwirinda COVID-19  avuga ko utubari dufunze.

Mu bafashwe 104 ni abo mu karere ka Bugesera  abandi  9  bari baturutse mu mujyi wa Kigali bajya kunywera mu Bugesera.  Aba bose bajyanywe muri stade ya Bugesera kugira ngo bakomeze bibutswe uruhare rwabo mu kwirinda Covid-19 ndetse banayirinde n’abandi.

Bamwe muri ba nyiri utubari twafatiwemo  aba  bantu  baricuza ibyo bakoze kandi bakavuga ko gufatirwa mu cyuho bibahaye isomo ryo kwirinda ibikorwa bitiza umurindi  ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Karemera Innocent ufite akabari kazwi nko ku Gahembe

Karemera Innocent ufite akabari kazwi nko ku Gahembe gaherereye  mu Murenge wa Nyamata yagize ati  "Ubusanzwe benshi mu bakiriya bacu ni abaturuka i Kigali,biteye isoni rero kuba narafunguye akabari ngo abantu batuye ino bajye baza banywe banarye inyama zokeje  kandi bishobora gukwirakwiza  COVID-19. Ndahita mfunga  aka kabari  ku buryo nta muntu uzongera kwinjira iwange  kugeza iki cyorezo kirangiye."

Aka kabari kazwi  nko ku Gahembe hafatiwemo  abantu bagera muri 30 harimo 4  baturutse mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda , Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yaburiye abafungura ibikorwa bibujijwe ko bo n'ababagana bazakomeza gufatwa kandi babihanirwe. Yagaragaje ko hari abantu bahabwa impushya na Polisi y’u Rwanda bavuga ko bagiye mu bikorwa by’ingenzi barangiza bakazikoresha ibinyuranye n’ibyo bazisabiye, yanavuze ko  hari n’abatirirwa bazisaba ahubwo bakagendera ku ruhushya rwa shoferi w’imodoka cyangwa undi muntu bari kumwe.

Yagize ati “Biragaragara ko hari abantu bava muri  Kigali  bagaherekeranya bakaza mu bikorwa binyuranyije no kwirinda COVID-19   mu tundi turere. Abenshi  kandi usanga barimo kugendera ku ruhushya rw’umuntu umwe utwaye imodoka cyangwa undi muntu bari kumwe, turongera kubibutsa ko  buri muntu   agomba kugendera ku ruhushya rwe yahawe na Polisi y’u Rwanda  kandi yarukoresha ibinyuranije n’icyo yarusabiye nk’aba baje mu tubari  rugahita ruteshwa agaciro nyirarwo akabihanirwa.”

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda , Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera

CP Kabera yasabye abaturarwanda kutarebera ibikorwa bibujijwe bishobora gutiza umurindi iki cyorezo ahubwo aho babibonye bakahatungira urutoki inzego zishinzwe umutekano kugira ba nyirabyo bafatwe nabyo bifungwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko ibikorwa bishobora gusubiza Akarere ka Bugesera   inyuma mu bwirinzi bwa  COVID-19  batazabyihanganira ahubwo bazakomeza kubirwanya ku bufatanye n'inzego zose.

Ati"Kubufatanye n'inzego zitandukanye tuzakomeza kurwanya ibikorwa bibujijwe kuko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw'abatuye aka karere n'abahagenda. Ni uguhuriza hamwe imbaraga tukabirwanya kandi n'ababigiramo uruhare bagahanwa."

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard

Ibi bikorwa byo gufata abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 byabereye mu Karere ka Bugesera bije bikurikira ibindi bimaze iminsi bigaragara hirya no hino mu gihugu.  Kugira ngo bafatwe usanga biba byagizwemo uruhare n’abaturage aho bihutira gutanga amakuru.

INKURU BIJYANYE