Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIREHE: Abantu babiri bafatanywe ibiro 15 by?urumogi

Polisi y?u Rwanda mu karere ka Kirehe yafashe abantu babiri bari bafite umufuka urimo ibiro 15 by?urumogi bari bakuye mu gihugu cy?abaturanyi cya Tanzaniya bakaba bari bagiye kurukwirakwiza mu baturage.

Abafashwe ni uwitwa Uwimana Theoneste ufite imyaka 30 y?amavuko na Nizeyimana Ferdinand w?imyaka 28, bafatiwe mu mudugudu wa Saruhemebe, akagari ka Saruhembe ko mu murenge wa Mahama, ku wa Gatatu, tariki 29 Kamena ahagana saa mbiri n?igice z?ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y?Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko aba bombi bafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu bufatanye n?izindi nzego z?umutekano n?ubuyobozi bw?inzego z?ibanze biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.

Yagize ati:?Nyuma yo guhabwa amakuru n?abaturage bo mu murenge wa Mahama ko hinjijwe mu gihugu urumogi rwari ruvanywe muri Tanzaniya, Polisi ifatanyije n?izindi nzego, hahise hatangira igikorwa cyo kubafata nibwo Uwimana Theoneste yaje gufatirwa mu mudugudu wa Saruhembe yikoreye umufuka w?urumogi.?

Yakomeje avuga ko:? Uwimana amaze gufatwa, yavuze ko urumogi atari urwe, ko ari urw?uwitwa Nizeyimana Ferdinand wari usigaye inyuma ho gato, bakaba bari barushyiriye abakiriya bo muri Santeri y?ubucuruzi ya Nyakarambi. Nizeyimana nawe yaje gutabwa muri yombi.?

Kirehe ni kamwe mu turere dukoreshwa nk'inzira zikomeye zo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bitewe n?aho gaherereye. Mu bindi bikorwa bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge biherutse mu karere ka Kirehe twavuga nk?icyakozwe ku wa 9 Kamena, mu murenge wa Nasho aho Polisi yafashe imifuka 3 y'urumogi ipima ibiro 42, byafatanywe umuntu umwe washyikirijwe ubutabera.

Inkuru bijyanye: KIREHE: Yafatanywe imifuka itatu irimo ibiro 42 by?urumogi

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanga amakuru abanyabyaha cyane cyane abacuruza ibiyobyabwenga bagafatwa batarabasha kubikwirakwiza mu baturage.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw?igihugu rw?Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.