Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y?u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Polisi y?u Rwanda iributsa buri muturarwanda wese kumva ko afite uruhare mu kurinda umwana imirimo ivunanye kuko iyi mirimo igira ingaruka zitandukanye ku mikurire y?umwana ndetse ikanagira ingaruka ku buzima bwe bw?ejo hazaza n?ubw?Igihugu.  Imirimo ivunanye ikoreshwa abana isobanurwa n'ibipimo mpunzamahanga nk'imirimo mibi itwara amasaha menshi cyangwa ikorwa n'abana bato cyane ndetse no kubuza uburenganzira umwana bigira ingaruka mbi ku mikurire ye.

Yifashishije ingingo y?amategeko Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco  Kabera yasobanuye umwana uwo ariwe ndetse anagaya   bamwe mu bantu bakivunisha abana bishingikirije umuco.

Yagize ati? Ingingo ya 6 y'itegeko n?71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana risobanura ko Umwana ari umuntu wese uri munsi y'imyaka 18. Imirimo ivunanye ikoreshwa abana rimwe na rimwe ituruka ku mico y'ahantu. Kandi ni imirimo ikorwa ku bushake yagira ingaruka mbi ku mwana. Twavuga  nk?imyumvire y'uko imirimo ari myiza ku bana kuko ngo  ituma  umwana akura mu bwenge n'ubumenyi. Umuco wo kuvuga ko umwana agera ikirenge mu cy?ababyeyi  be, ngo umwana arindwa inzara ntarindwa imirimo  ndetse hari n?ababashora mu bucuruzi bakiri bato n?ibindi.?

CP Kabera yakomeje agaragaza ko  iyo myumvire yangiza umwana mu buryo butandukanye  nko  mu mitekerereze, mu mikurire, mu mibanire ndetse no mu mico n'imyifatire. Binagira ingaruka ku myigire y'umwana kuko akenshi abana bakurwa mu ishuri   cyangwa  nabarigiyemo ntibagire  umwanya wo kwita ku masomo. 

Umuvugizi wa Polisi y?u Rwanda yavuze ko Polisi ku bufatanye n?izindi nzego  batazahwema gukangurira abaturarwanda kurwanya imirimo ikoreshwa abana. Yavuze ko kurengera umwana ari uruhare rwa buri muntu.

Ati?  Kurwanya imirimo ikoreshwa abana ni ubukangurambaga Polisi y'u Rwanda  imazemo igihe ifatanyije n'izindi nzego bireba ndetse n'abayobozi  mu  nzego z'ibanze bigisha abaturarwanda ibintu bitandukanye birengera umwana  no gushyira mu bikorwa amategeko arengera umwana.?

Yashimiye bamwe mu baturarwanda bakunda gutanga amakuru iyo babonye umuntu uhohoteye umwana mu buryo ubwo aribwo bwose, asaba n?abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Mu bihe bitandukanye n?ahantu hatandukanye Polisi y?u Rwanda  yagiye itabara cyangwa ikura abana bashyirwaga mu mirimo yo mu rugo nko kurera abana, mu gucukura amabuye y'agaciro, mu mirima y'icyayi, mu masoko bikoreye ibintu bitandukanye ndetse no mu mihanda.

U Rwanda rwashyizeho politiki ndetse n'amategeko kugira ngo rurandure burundu imirimo ikoreshwa abana, kurinda abana imirimo ivunanye ndetse no kubasubiza ku mashuri kugira ngo bakure neza  ari abantu b'ingirakamaro.

Itegeko N? 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 6 n?iya 117 ivuga ko umukoresha ku giti cye, ukoresheje umwana umwe mu mirimo ibujijwe ku mwana ivugwa mu ngingo ya gatandatu (6) y?iri tegeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi y?ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy?iyi ngingo ari isosiyete, ikigo, imiryango n?amashyirahamwe bya Leta cyangwa byigenga, ahanishwa gusa ihazabu ivugwa mu gika cya mbere cy? iyi ngingo yikuba inshuro ebyiri (2).