Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUBAVU: Polisi yatanze inkunga y?ibikoresho by?Ikoranabuhanga ku makoperative 9

Umwaka ushize, Polisi y?u Rwanda yageneye inkunga abagore n?urubyiruko bo mu Karere ka Rubavu babarirwa mu magana, hagamijwe kubafasha gushinga amakoperative y?uburobyi, ubworozi bw?ingurube n?ubw?inkoko.

Abagenewe iyi nkunga akaba ari abantu icyo gihe bakoraga ibikorwa bitandukanye byambukiranya umupaka nko kwinjiza magendu no kuroba mu buryo bunyuranyije n?amategeko.

Mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi bigamije kuzamura imibereho myiza y?abaturage byiswe 'Ukwezi kwa Polisi' hizihizwa isabukuru y?imyaka 21,  Polisi y?u Rwanda imaze ishinzwe, mu kwezi k?Ukuboza, umwaka ushize, Polisi yatanze inkunga y'amafaranga y?u Rwanda miliyoni 40 kuri izo koperative muri gahunda yo guteza imbere imibereho y?abanyamuryango no gukumira ibyaha.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Ugushyingo, Polisi y?u Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri y?ikoranabuhanga no guhanga udushya, n? Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, hatanzwe mudasobwa 9 na telephone 150 zigezweho (Smart phones) byashyikirijwe amakoperative 9 afashwa na Polisi y?u Rwanda mu rwego rwo kubafasha mu kubika inyandiko no mu itumanaho.



Bashyikirijwe ibyo bikoresho by'ikoranabuhanga, nyuma y?amahugurwa y?ibyumweru bitatu yagenewe abanyamuryango 205 b?ayo makoperative yaberaga mu mujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu

Mu byumweru bitatu, abitabiriye amahugurwa bahawe ubumenyi kuri mudasobwa banigishwa ku bijyanye no kwicungira umutekano no gufatanya n?inzego z?umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Mu gusoza aya mahugurwa, Esther Kinda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhanga udushya no guteza imbere ikoranabuhanga muri Minisiteri y?ikoranabuhanga no guhanga udushya, yabashimiye ko bafashe inzira nziza igana ku iterambere.

Yabasabye gufata neza ibikoresho by'ikoranabuhanga bahawe ndetse no kuba icyitegererezo ku bandi bagikora ibikorwa binyuranyije n?amategeko.

Superintendent of Police (SP) Jean Claude Kabandana, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi muri uwo muhango, yabasabye gushishikariza abandi kwinjira mu makoperative.

Yagize ati: "Mwashishikarijwe kwibumbira mu makoperative kubera ko ibyo mwakoraga byari binyuranyije n?amategeko. Kuri ubu muribonera ko hari imirimo myinshi umuntu ashobora gukora akiteza imbere aho gushakishiriza mu bitemewe bishobora no gutuma afungwa. Mube ba amabasaderi kandi murangurure ijwi ry?impinduka ku bagikomeje gukora ibikorwa binyuranyije n?amategeko".



INKURU BIJYANYE: Polisi yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo bizamura imibereho y?abaturage