Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MUCYUMWERU DUSOJE

IGP Munyuza yitabiriye inama ya Interpol muri Benin

Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza ari kumwe n?umunyamabanga mukuru wungirije w?urwego rw?igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB) Isabelle Kalihangabo  bari mu gihugu cya Benin mu mujyi wa Cotonou, aho yitabiriye inama ya Interpol ibaye ku nshuro ya 25 ihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022.  Inkuru irambuye...

Imikino ishimangira ubufatanye bwa Polisi mu karere- DIGP Ujeneza


Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y?u Rwanda ushinzwe abakozi n?imiyoborere (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko siporo ari kimwe mu bintu bishimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu bihugu bigize umuryango uhuza abayobozi ba Polisi zo mu bihugu  byo muri Afurika y?iburasirazuba (EAPCCO).   Inkuru irambuye...

Abapolisi bakoresha imbwa zisaka basoje amahugurwa


Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Kamena abapolisi 19 bakoresha imbwa zisaka abakurikiranweho ibyaha bitandukanye basoje amahugurwa y'amezi 2, aho bahugurwaga uko bakoresha imbwa zitahura ibiyobyabwenge, ibisasu biturika ndetse n'uburyo bushya aho imbwa ishobora gutahura ibiturika bigendanwa (vapor wake).   Inkuru irambuye... 

RULINDO: Polisi yafashe abantu 8 bacyekwaho kwangiza ibikorwa remezo

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01 Nyakanga, Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Rulindo yafashe abantu 8 mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho kugira uruhare mu kwangiza ibikorwa remezo by?amazi n?amashanyarazi mu mirenge ya Base na Mbogo.   Inkuru irambuye...

KIREHE: Abantu babiri bafatanywe ibiro 15 by?urumogi


Polisi y?u Rwanda mu karere ka Kirehe yafashe abantu babiri bari bafite umufuka urimo ibiro 15 by?urumogi bari bakuye mu gihugu cy?abaturanyi cya Tanzaniya bakaba bari bagiye kurukwirakwiza mu baturage.   Inkuru irambuye...

RUBAVU: Umumotari yafashwe ashaka guha ruswa umupolisi


Polisi y'u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 28 Kamema yafashe Umumotari witwa Iradukunda Salim w'imyaka 20 ashaka guha ruswa umupolisi y'amafaranga y?u Rwanda 6000 nyuma y?uko amwatse ibyangombwa bimwemerera gutwara imoto akabibura, yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagali ka Buhaza, Umudugudu wa Buhaza.   Inkuru irambuye...

GATSIBO: Hafashwe uwiyitiriraga kuba umukozi wa REG akambura abaturage


Polisi y'u Rwanda mu karere ka Gatsibo yafaahe uwitwa Nkotanyi David  ukurikiranweho kwiyitirira kuba umukozi w'ikigo gishinzwe ingufu (REG) akambura amafaranga abaturage abizeza kuzabarahurira umuriro w'amashanyarazi akawugeza mu ngo zabo.   Inkuru irambuye...