Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rutsiro: Hatwitswe urumogi rwafatiwe mu bikorwa bya Polisi y'u Rwanda

Muri iki cyumweru dusoza Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rutsiro Umurenge wa Gihanga k'ubufatanye n'Urwego rushinzwe ubushinjacyaha mu Karere ka Rutsiro n'Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) muri aka Karere batwitse urumogi rungana n’udupfunyika ibihumbi 6, 501 tw'urumogi.  

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko urumogi rwatwitswe rwafatiwe mu bikorwa bya buri munsi bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge, ibikorwa byabaye kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu Ukuboza 2020.

Yagize ati” Urumogi rwatwitswe rwafashwe mu mezi atatu gusa, rwafatiwe mu bikorwa  byo kurwanya abacuruza bakanakwirakwiza urumogi mu baturage. Abantu 24 bafatiwe muri ibyo bikorwa,hakorwa dosiye 19 zashyikirijwe ubutabera."

CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge,  yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by'ibiyobyabwenge kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko bikaba bitera gukora ibindi byaha. 

Ati "Ufatiwe mu bikorwa bijyanye n'ibiyobyabwenge nko kubikwirakwiza, kubicuruza no kubikoresha ashyikirizwa ubutabera byamuhama akabihanirwa  bikamuviramo igifungo kitari gito kandi yakabaye akora ibindi bimuteza imbere aho gushyirwa muri gereza. Haba igihombo ku muntu ku giti cye, umuryango we ndetse no ku gihugu muri rusange."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yasoje aburira abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ko Polisi itazahwema kubarwanya ku bufatanye n'izindi nzego. Yavuze ko ahaturuka biriya biyobyabwenge ndetse n'amayeri akoreshwa n'ababyinjiza mu gihugu byamenyekanye, avuga ko utarafatwa ari igihe cye kitaragera naho ubundi azafatwa.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Usibye aha mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba, no mu zindi Ntara Polisi y'u Rwanda ifatanije n'Urwego rw 'ubushinjacyaha, Urwego rushinzwe ubugenzacyaha bafatanije gutwika ibiyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi y'u Rwanda. 

INKURU  BIJYANYE