Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Kigali: Polisi yafashe abacyekwaho kwiba insinga harimo n?iza camera zo mu muhanda

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendo n?ibindi byaha (ASOC) kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mutarama ryafashe abantu batutu bacyekwaho kwiba insinga z?amashanyarazi harimo n?iza Camera zishinzwe umutekano wo mu muhanda. Bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge na Kicukiro.  Inkuru irambuye....

Abakozi 101 bo mu bitaro bya La Croix du Sud bahuguwe ku gukumira no kurwanya inkongi

Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama ryahuguye abakozi batandukanye bo mu bitaro bya La Croix du Sud cyangwa ahazwi nko kwa Nyirinkwaya. Ibi bitaro biherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, yari amahugurwa y?umunsi umwe.  Inkuru irambuye....

Nyagatare: Polisi yagaruje moto yari yibwe umuturage

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Kubwimana Eric w?imyaka 29 ucyekwaho kwiba moto ya Mushimiyimana Patrick w?imyaka 30. Kubwimana yafatiwe mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Rukiri.  Inkuru irambuye....

 Kigali: Abantu barindwi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha


Mu bikorwa byo kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha Polisi yafashe abantu barindwi batwaye banyoye ibisindisha. Bafashwe hagati ya tariki ya 16 na tariki ya 19 Mutarama, bafatirwa mu bice bitandukanye by 'Umujyi wa Kigali.  Inkuru irambuye....

Gicumbi: Polisi yafashe abacyekwaho guha abapolisi ruswa ubwo bacuruzaga inzoga zitemewe


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yafashe Singuranayo Tite w?imyaka 40  na Tuyizere Theoneste w?imyaka 32. Bafashwe baha abapolisi ruswa ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 43,500 kugira ngo babareke Singuranayo akomeze  acuruze inzoga itemewe yitwa inkangaza. Bafatiwe mu Murenge wa Manyagiro, Akagari ka Nyiravugiza, Umudugudu wa Rurembo.  Inkuru irambuye....

Gakenke: Polisi yafashe uwacukuraga amabuye y'agaciro bitemewe n'amategeko

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yafashe uwitwa Bigega Ildephonse w'imyaka 60, yafatiwe mu bikorwa byo gucukura amabuye y'agaciro bitemewe n'amategeko. Yafatanwe ikiro kimwe cy'amabuye y'agaciro, yari amaze kuyacukura mu mu Murenge wa Cyabingo, Akagari ka Mutunda, Umudugudu wa Gishubi.  Inkuru irambuye....