Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yatwitse ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare mu Karere ka Nyabihu Polisi ifatanyije n’izindi nzego batwitse ibiyobyabwenge biherutse gufatirwa muri aka Karere. Hatwitswe ibiro 419 by’urumogi na litiro 10 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga byatwikiwe mu Murenge wa Bigogwe, mu Kagari ka Rega mu Mudugudu wa Kariyeri.

Ni umuhango wari witabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga  Antoinette, umushinjacyaha ku rukiko rwisumbuye rwa Rubavu, uhagarariye Polisi y’u Rwanda ndetse n’uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’ubushinjacyaha (RIB), hari kandi n’abashinzwe umutekano mu nzego z’ibanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yibukije abaturage ko bafite uruhare ku mutekano w’Igihugu  abasaba kujya bagaragaza abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge n’ababikoresha kuko aribo ntandaro yo gukora ibyaha bishobora guteza umutekano mucye.

Yagize ati  “Nta muntu uyobewe ko  uwanyoye ibi biyobyabwenge  nk’urumogi na za Kanyanga bakora ibyaha bitandukanye. Twavuga nk’ubujura, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ndetse n’ibindi byaha.Turabasaba  kubyirinda mu buryo bwose  kandi mukajya  mwihutira gutanga amakuru igihe cyose hari abantu  mubonye bijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge.”

Yavuze ko urubyiruko arirwo rukunze kugaragara mu bikorwa byo gukoresha ibiyobabwenge abibutsa ko baba barimo kwiyangiriza ahazaza habo kuko udafashwe ngo afungwe  bimwangiriza ubuzima ntagire icyo yimarira cyangwa ngo akimarire umuryango nyarwanda.

Umuvugizi  wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko biriya biyobyabwenge byose byafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu bihe bitandukanye  mu mezi atanu ashize.

Yagize ati  “Hari ibyafashwe bigiye gucuruzwa  muri aka Karere ariko hari n’ibyo twafataga birimo kuhanyuzwa ngo bijyanwe mu bindi bice by’Igihugu. Turashimira abaturage bagize uruhare mu gufasha Polisi kugira ngo ibashe gutahura amayeri yose akoreshwa n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge ariko tukanabasaba gukomeza ubwo bufatanye kugira ngo dukomeze guhashya ibiyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge byinshi bikunze kwinjira mu Rwanda bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ibyinshi bigafatirwa mu Karere ka Rubavu bitaragera aho byari bigenewe kujyanwa.

Polisi y’u Rwanda ifatanyije  n’izindi nzego bamaze iminsi batwika ibiyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya  Polisi bigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.